Gatsibo: Abaturage bamenyeshejwe ibikorwa bazakorerwa mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere kugeza muri 2029.

Mu kiganiro cyatambutse kuri radio ishingiro ku 107.5 FM cyatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere Gasana Richard n’itsinda bari kumwe kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Ukuboza 2025, cyagarutse kuri gahunda yo kumenyekanisha gahunda y’ibikorwa by’Akarere by’imyaka 5 no kugaragariza abaturage ibyavuye mu byifuzo byatanze bizashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’imari 2026/2027.

Muri iki kiganiro, Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko hakenewe uruhare rw’abaturage mu kubungabunga ibikorwaremezo bagejejweho birimo: Amazi, amashanyarazi, imihinda n’ibindi.

Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko mu myaka iri imbere kugeza mu mwaka wa 2029, mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama hazaba hubatswe isoko rya Kijyambere n’ikigo gitegerwamo imodoka kigezweho, gukomeza kubaka imihanda ya Kaburimbo, amashanyarazi n’amazi kuri buri muturage, kubaka ibyumba by’amashuri n’ibindi.

Ibi bikorwa kugirango abaturage barusheho gushyirwa ku isonga bahabwa ibibagenewe kandi no kubona serivise nziza kandi yihuse.

Seromba Philbert, ni umuturage wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo yashimye ibikorwaremezo bagejweho birimo amazi, amashanyarazi aboneraho gusa umuhanga kugirango ubafashe kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko.

Uwayo Rwema Emmanuel, umukozi wa AJPRODHO - JIJUKIRWA, yavuze ko guha umuturage umwanya agatanga icyifuzo ku bimukorerwa ari ikimenyetso cy'imiyoborere myiza y'uRwanda, ibi biha umuturage umwanya wo gutekereza ku iterambere ry'Igihugu no kubungabunga ibyagezweho.

Back