Gatsibo: Abaturage bakanguriwe kwiyandikisha muri sisitemu imibereho n’izindi gahunda za Leta.

Hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo hakomeje gukorwa ubukangurambaga butandukanye burimo ubw’isuku n’isukura, gahunda ya sisitemu imibereho yasimbuye ibyiciro by’ubudehe na gahunda ya gira wigire.

Kuwa Gatatu taliki ya 31 Ukuboza 2025, ku isoko rya Rwagitima mu Murenge wa Rugarama hakozwe ubukangurambaga bw'isuku, gahunda ya gira wigire, sisiteme imibereho na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bwategiwe ku bufatanye n'itsinda ry'abakinnyi b'ikinamico urunana. 

Kubufatanye n’itsinda ry’abakinnyi b’ikinamico Urunana abatanze ubutumwa bw’ubukangurambaga bunyuze mu ikinamico aho ubu bukangurambaga bwari bwitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage biganjemo urubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yakanguriye abaturage kwitabira gahunda yo kwiyandikisha muri sisitemu imibereho yasimbuye ibyiciro by’ubudehe.

Ati: ‘’Ndabakangurira kwihutira kwiyandikisha muri sisitemu imibereho kuko bifasha gukora igenamigambi ry’Igihugu’’.

Mu bundi butumwa bwahawe abaturage bwagarutse ku kugira isuku ku mubiri, aho batuye n’aho bakorera kuko isuku ari isoko y’ubuzima.

Back