GATSIBO: ABATURAGE BAHUYE N'IKIBAZO CY’AMAPFA YATEWE NI UBURA RY’IMVURA BASHYIKIRIJWE INKUNGA Y’IBIRIBWA.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangiye kugeza ibiribwa ku miryango ituye mu duce tw’ Umurenge wa Rwimbogo twibasiwe n’Izuba ryangije ibihingwa bigatuma bateza ibyo bahinze.

Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Ukuboza 2021 Akarere ka Gatsibo ku bufanye na Leta y’u Rwanda hatanzwe inkuga y’ibiribwa ku imiryango yo mu murenge wa Rwimbogo yahuye ni ikibazo cy’ amapfa yatewe n’ibura ry’imvura bigatuma bateza ibyo bahinze.

Muri iki gikorwa  cyo gutanga ibiribwa, imiryango isanga 2,542 irimo abaturage 12,169 ituye mu tugari twa Nyamatete, Rwikiniro, Kiburara, na Munini niyo yagobotswe ihabwa ibiribwa nyuma yo kwemezwa na bangezi babo ko ariyo ikeneye ubufasha.

Mu biribwa byashyikirijwe iyi miryango yahuye n’ikibazo cy’amapfa harimo Toni 46 z’Ibigori, Toni 46 z’Umuceri, na Toni 51 z’Ibishyimbo.

Bamwe muri aba baturage batuye mu duce twibasiwe n’Izuba ryangije ibihigwa bahawe inkunga y’ibiribwa bavuze ko bishimiye iki gikorwa.

Mukashyaka Nolla umwe mu banyarwanda birukanwe muri Tanzania utuye mu kagali ka Munini yavuze ko yishimiye uburyo Leta y’Ubumwe yabatecyerejeho ikabagenera inkunga y’ibiribwa muri ibihe bikomeye barimo guhura nabyo.

Kayumba William nawe utuye mu kagari ka Munini yavuze ko atabona uko ashimira Leta y’ Ubumwe kuko atari yiteze ko hari umuntu uzabafasha muri ibi bihe by’amapfa banyuzemo ashimira by’umwihariko Prezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard yavuze ko ashimira Leta y’u Rwanda kuba izirikana abaturage bakeneye ubufasha mu bihe bitandukanye

Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo gutanga ibiribwa kigenewe abahinzi by’umwihariko bagizweho ingaruka n’Izuba ryangije ibihigwa byabo, ashishikariza abahinzi n’abarozi ko bakwitabira igikorwa cyo kuhira mu gihe cy’izuba kandi ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwiteguye kubafasha mu rwego rwo gukumira ingaruka z’izuba.

Ibiribwa byahawe abaturage byatanzwe hagendewe ku mubare w’abagize umuryango kandi biteganijwe ko bizabafasha mu gihe kingana n’ukwezi kumwe.

Back