Gatsibo: Abaturage bahujwe n’amahirwe yo kwikura mu bukene bagera ku 11,717 muri 2024/2025.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage kwikura mu bukene, mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024/2025 Akarere ka Gatsibo kari gafite intego y’ingo 12,500 byari guhuzwa n’amahirwe abafasha kwivana mu bukene.

Kugera muri Kamena 30, 2025, ingo zigera ku bihumbi 11,717 bingana na 93.7%  byari bimaze guhuzwa n’amahirwe abafasha kwivanaa mu bukene binyuze  mu kubona akazi, guhabwa imitungo ibyara inyungu( Productive asset) , kubahuza n’ibigo by’imari, kubaherekeza no kubaba hafi hifashishijwe abajyanama b’Imibereho myiza n’iterambere.

Umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Dusenge Yvette yavuse ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, ingo zigera ku bihumbi 11,717 bangana na 93.7% bahujwe n’amahirwe yabafashije kwikura mu bukene.

Dusenge Yvette yavuze ko ingo zigera ku bihumbi 5,180 babonye imirimo yabafashijwe kwikura mu bukene; abagera ku 2,560 bahawe imirimo yoroheje (VUP/ Epw) naho abagera ku 2,620 babonye imirimo isanzwe(VUP/Pw).

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragaza ko mu ibarura ry’abaturage ry’uko ingo zihagaze mu bukene(ECV7) ryagaragaje ko abaturage b’Akarere ka Gatsibo babaganutseho hafi 20% bavuye kuri 38% bakagera kuri 18.4%.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buzakomeza gukora ibishoboka byose ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere batandukanye mu gukora ibikorwa bifasha abaturage kwivana mu bukene.

Back