Gatsibo: Abaturage bahinga mu cyanya cyatunganyijwe cyuhirwa cya Gatsibo bavuga ko bahinga igihe cyose.

Abaturage bahinga mu cyanya cyatunganyijwe cy’uhirwa giherereye mu Kagari ka Mugera mu Murenge wa Gatsibo bavuga ko bahinga igihe cyose kubera ko babonye ubushobozi bwo kuhira imyaka yabo.

Ubu butaka bwatunganyijwe bufite hegitari 30 buhingwaho imboga n’imbuto igihe cyose kuko hakoreshwa ikoranabuhanga ryo kuhira ibyo bihingwa.

Majyambere Laurent, Perezida wa Koperative KAIGA 8 ihinga mu cyanjya cyatunganyijwe giherereye mu Tugari twa Mugera na Nyabicwamba avuga ko bahinga imboga n’imbuto kandi bibafitiye umumaro kuko abanyamuryango bafite isoko ry’umusaruro wabo.

Ati: Twebwe duhora duhinga kuko ntitugira igihe cy’izuba n’imvura, kubera ko dukorera mu cyanya cyatunganyijwe turuhira, duhinga imboga n’imbuto kandi dufite isoko rihagije haba mu gihugu cyacu ndetse no hanze yacyo’’.

Back