Gatsibo: Abaturage bagiye kwiyubakira isoko rya Kijyambere mu murenge wa Murambi
Abaturage b’Akagari ka Rwankuba mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo baravuga ko bafite akanyamuneza kubera isoko bagiye kwiyubakira kugirango babone uko bazajya bageza umusaruro wabo ku isoko
Ibi babivuze kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28 Nzeri 2019 mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri ubwo basizaga ikibanza cyo kubakamo isoko
Iki gikorwa cyatekerejwe n’abaturage babinyujije mu byifuzo byashyizwe mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’imari ya 2019-2020,bifuza ko bakwiyubakira isoko rya Kijyambere nk’igikorwa cy’indashyikirwa cy’umurenge wa Murambi
Iri soko rigiye kubakwa rizafasha abacuruzi bifuza kurema isoko kandi bagacururiza ahantu heza hajyanye n’icyerekezo cy’umuturage kandi rizatuma ibicuruzwa bigira isuku ndetse bikarindwa no kwandura
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimye abaturage b’Umurenge wa Murambi ku cyifuzo bagize bakaba ari nabo bagiye kugishyira mu bikorwa cyo kwiyubakira isoko,ubusanzwe abacuruzi bajyaga bacururiza hasi.
Mu bundi butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere burimo kwirinda gutwara ibinyabiziga ku muvuduko mwinshi,kubaka amazu 448 y'abaturage batishoboye badafite amacumbi, Igihembwe cy'ihinga ,kurwanya ikibazo cy'inda ziterwa abana b'abangavu, kwirinda amakimbirane yo mungo na gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu banyarwanda
Isoko rigiye kubakwa mu Murenge wa Murambi mu kagari ka Rwankuba rizuzura ritwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 14 zizava mu misanzu y’abaturage.