Gatsibo: Abasura Akarere ntibakibura aho barara, hubatswe amahoteli.

Mu myaka irenga 15 ishize, abashyitsi basuraga Akarere ka Gatsibo baburaga aho bacumbika kubera ko nta amahoteli yarari mu Karere, byatumaga barara mu Turere twa Nyagatare na Kagonza kandi hari ibikorwa bakoreraga muri Gatsibo.

Icyo gihe, Ubuyobozi bw’Akarere bwashishikarije abikorera kubaka amahoteli ndetse n’amacumbi aciriritse kugirango Akarere ka Gatsibo kabe nyabagendwa kandi kabone imisoro ituruka kuri iyo serivise.

Ku ikubitiro, Akarere ka Gatsibo kubatse hoteli mu rwego rwo gutinyura abikorera kugirango bashore imari mu mahoteli n’ubukerarugendo, kugeza ubu hoteli y’Akarere ikoreramo n’uwikorera kandi yakira abashyitsi bingeri zitandukanye basura Akarere.

Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo hamaze kubakwa amahoteli atandukanye agera ku 8 yakira abashyitsi n’ibirori bitandukanye.

Kubera amahoteli amaze kubakwa mu Karere ka Gatsibo, ubu Akarere kabaye nyabagendwa aho usanga ibyiciro bitandukanye haba harimo amahugurwa, inama z’abafatanyabikorwa n’abantu ku giti cyabo basura akarere bakabona aho barara.

Back