Gatsibo: Abasenateri bakoze igenzura ry’uruhare rw’ihame ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo mu guteza imbere umuryango Nyarwanda.

Abasenateri bo muri komisiyo ya Politiki n’imiyoborere muri Sena y’uRwanda basuye Akarere ka Gatsibo baganira n’abaturage b’Umuenge wa Muhura mu rwego rwo kugenzura ku ruhare rw’ihame ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo mu guteza imbere umuryango Nyarwanda.

Akarere ka Gatsibo kasuwe n’abasenateri 2 barimo: Senateri Kaitesi Usta na Senateri Ngarambe Telesphore.

Ku ikubitiro, basuye imiryango ibiri yo mu Murenge wa Muhura yamaze gusobanukirwa uruhare rw’ihame ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo mu guteza imbere umuryango Nyarwanda ndetse banaganira n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage byo mu Murenge wa Muhura.

Senateri Usta Kaitesi yavuze umuryango wemewe imbere y’amategeko ari uwemeye kubana nk’umugore n’umugabo byemewe n’amategeko ndetse bakandikwa mu bitabo by’irangamimerere nk’abashakanye.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bakorwa ubukangurambaga mu rubyiruko kugirango nibiyemeza gushing urugo banyure mu nzira zemewe n’amategeko ariko gusezerana.

Ubu bukangurambaga buherutse kunyuzwa mu cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire, aho ku munsi usoza wonyine hasezeranye imiryango 93 kandi iki gikorwa kizakomeza gukorwa kubufatanye n’inzego zitandukanye.

Back