Gatsibo: Abasenateri ba Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’Umutekano basuye Akarere.

Abasenateri ba Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’Umutekano yasuye Akarere ka Gatsibo baje mu gikorwa cyo kugenzura uko ingamba zafashwe zo gukumira impanuka zo mu muhanda zishyirwa mu bikorwa.

Ku ikubitiro, Itsinda ry’Abasenateri rigizwe na Senateri Amb. Rugira Amandin na Senateri Nyirasafari Esperance baganiriye n’ibyiciro bitandukanye birimo: Ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’Umutekano, abayobozi b’abamotari batwara abantu n’ibintu kuri moto, abahagarariye abanyonzi, abafite amashuri yigisha amategeko yo mu muhanda no gutwara ibinyabiziga n’abafite amagaraje mu gakiriro k’Akarere.

Mu bitabiriye iki kiganiro n’abasenateri ba Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwerane n’Umutekano bagaragaje ko akenshi usanga hari imihanda ifite amahuriro adafite ibyapa biyobora ibinyabiziga.

Nshimiyimana Emmanuel, ni umwe mu bakanishi bakorera mu gakiriro k'Akarere ashimira Ubuyobozi bwabubakiye Agakiriro keza bakaba barabonye aho bakorera akazi kabo ka buri munsi bitandukanye na mbere kuko bakorera ahantu hatatanye kandi hanze.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buzakomeza gufatanya n’izindi nzego zirimo: RURA na Polisi y’Igihugu mu gushishikariza abatwara ibinyabiziga gukomeza gufata ingamba zo gukumira impanuka zo mu muhanda.

Back