Gatsibo: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abafungiwe icyaha cya Jenoside bagasoza ibihano bahuriye mu nama.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gatsibo bahagarariye abandi bo mu Mirenge igize Akarere n’abakoze icya cya Jenoside barangije ibihano bahuriye mu nama y’isanamitima n’imibanire myiza hagati yabo.

Iyi nama yateguwe kubufatanye na ARCT Ruhuka, Minubumwe n’Akarere ka Gatsibo yari igamije kungurana ibitekerezo ku isanamitima n’imibanire myiza. 

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Nepo yashimiye uburyo ibi biganiro byateguwemo, avuga ko ubundi ntibyakabaye byoroshye guhura n’Umuntu waguhemukiye ariko kubera imiyoborere myiza y’Igihugu cyacu byarashobotse.

Ati: ‘’ Twiteguye gutanga imbabazi ku bantu baduhemukiye bakica abacu, ariko kuko basoje ibihano byabo twarabakiriye aho dutuye’’.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mugihe bwitegura kwakira abaturage bakoze icyaha cya Jenoside bagafungwa, ubu bageze mu gihe cyo gusoza ibihano byabo, basaba abaturage kuzabakira neza aho imiryango yabo iri ndetse no gufatanya nabo mu bikorwa byo kubaka Igihugu.

Back