Gatsibo: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baravuga ko bafite amahirwe angana n'aya bagenzi babo mu Gihugu.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwashyizeho amahirwe angana ku baturage bose bitandukanye na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bavangurwaga ku mugaragaro.

Ibi byagarutseho kuri uyu wa Mbere taliki ya 7 Mata 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku nsanganyamatsiko igira ati : ‘’ Kwibuka twiyubaka’’.

Ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro aho hacanwe urumuri rw’ikizere ndetse hashyirwa indabo kumva ishyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo kubunamira no kubasubiza icyubahiro bari bafite.

Visi Perezida w’Umuryango Ibuka mu Karere ka Gatsibo Jabo Jean Marie Vianey avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwashyizeho amahirwe angana ku baturage bose bitandukanye na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bavangurwaga ku mugaragaro.

Ati ‘’Mu myaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, buri munyarwanda afite amahirwe angana n’aya mugenzi we, turashimira Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu dufite ubu’’.

Karinganire Celire, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi warokokeye mu Murenge wa Kiziguro, mu buhamya bwe yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo we na bagenzi be ashimira Inkotanyi zabarokoye ubu bakaba bariho kandi bameze neza nta mpungenge z’umutekano bafite.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abasaba gukomera muri ibi bihe byo kwibuka. Ati: ‘’ Iyo twibuka gutya, tujye kwibuka ubutwari bw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwo kubabarira abishe imiryango yabo’’.

Back