Gatsibo: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 barasaba ubutabera bw’abantu babo bishwe bitwa ibyitso.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gatsibo barasaba ubutabera bw’abantu babo bishwe bitwa ibyitso by’inkotanyi guhera muri za 1990 kugeza 1993 bakajyanwa mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba ubu ni mu Karere ka Gicumbi bakicwa.
Ubu ni ubutumwa bwagarutsweho taliki ya 8 Mata 2025, ubwo hibukwaga Abatutsi bishwe bitwa ibyitso by’Inkotanyi bikozwe na bamwe mu bari abayobozi icyo gihe barimo uwahoze ari Burugumesitiri wa Komine Murambi Gatete Jean Baptiste na bagenzi be.
Pasiteri Ndongozi William, ni umwe mu barokokeye mu Karere ka Gicumbi wari warafashwe yitwa icyitso cy’inkotanyi, ajyanwa i Byumba kwicwa ariko aza kurokoka, ati: ‘’ Ngewe na bagenzi banjye twarafashwe tujyanwa i Byumba kwicwa, tugeze ahahoze ikigo cya Gisirikari n’urukiko, ngewe ndarokoka ariko abandi twajyanye barishwe’’.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Jean Nepo Sibomana yavuze ko Abatutsi bishwe bazira ko bari ibyitso by’inkotanyi kandi ataribyo bakwiye kubona ubutabera, ababishe bakabiryozwa kandi bagahanwa.
‘’Abatutsi bishwe bitwa ibyitso by’inkotanyi, nta butabera barabona kugeza ubu kandi ababishe barahari, turasaba ubutabera bw’abantu bacu. Hari bamwe bagiye bahanwa kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoze 1994 ariko abishwe mu byitso ntibavugwe, bivuze ko n’icyo cyaha bagomba kukibazwa’’.
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo avuga ko iyo ubuyobozi butandukiriye ntibukunde abaturage nkuko byagenze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abaturage bahura n’ibibazo by’imiyoborere mibi.
Abatutsi bishwe bitwa ibyitso by’inkotanyi baturukaga mu bice bitandukanye mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, ubu bashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisuna ruherereye mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi.