Gatsibo: Abarimu bafasha mu kwigisha bashyikirijwe mudasobwa.

Umuryango Inspire Educate and Empower Rwanda (IEE) ufatanya n’Akarere ka Gatsibo guteza imbere uburezi, binyuze mu mushinga wawo wa ‘’Teaching Assistantships Project’’ ukorera mu Turere 30 tw’Igihugu, watanze mudasobwa 12 zo mu bwoko bwa HP (laptops) zigenewe abarimu bafasha mu kwigisha (Teaching Assistants). 

Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatatu taliki ya 17 Ukuboza 2025, hatanzwe kandi ibikoresho byifashishwa mu gutegura imfashanyigisho, byashyikirijwe abayobozi b’amashuri ane, arimo: GS Bihinga, GS Nyakayaga, GS Bugarura na GS Gakenke.

Abarimu bafasha bakorera muri ayo mashuri bazamara amezi atandatu (6) muri uwo mushinga. Intego nyamukuru yawo ni ukubakundisha umwuga w’uburezi no kubashishikariza gukomeza amashuri ya kaminuza mu mashami y’uburezi. 

Indi ntumbero y’ingenzi ni uguharanira kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu kongerera abarimu ubumenyi n’ibikoresho bibafasha kunoza imitangire y’amasomo no gutanga uburezi bufite ireme.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yavuze ko uru rubyiruko ruzafasha ibigo by’amashuri kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi, ati: ‘’Urubyiruko , uyu ni umwanya mwiza wo kugaragaza uruhare rwanyu mu iterambere ry’Igihugu’’.

Back