Gatsibo: Abanyeshuri ba Gatsibo TSS basabwe kuzarangwa n’Indangagaciro z’Umuco Nyarwanda mu biruhuko bagiye kujyamo.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 25 Kamena 2025, abanyeshuri ba Gatsibo TSS basabwe kuzarangwa n’indagagaciro z’Umuco Nyarwanda, kwirinda ibishuko ndetse no kwitabira gahunda z’ubukangurambaga ko kurinda no kurengera umwana bwatangijwe muri Kamena bukazamara amezi 3.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ubwo yaganiraga n’abanyeshuri ba Gatsibo TSS mu gihe bitegura kujya mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri wa 2025.

Yagize ati: ‘’ Bana bacu, ndabasaba kuzarangwa n’indagagaciro z’umuco Nyarwanda, kwirinda ibishuko cyane cyane ku bakobwa b’abangavu birinda inda z’imburagihe ndetse no kuzitabira ibikorwa bitandukanye by’urubyiruko hirya no hino mu Mirenge igize Akarere’’.

Ikigo cya Gatsibo TSS gifite abanyeshuri 530 barimo abakobwa 200 n’abahungu 330 kikaba gifite amashami 4 arimo: Ishami ryo gupima ubutaka, ubwubatsi, imirimo rusange n’amashanyarazi.

Back