Gatsibo: Abanyarwanda bize mu Gihugu cya Korea basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro.

Abayobozi n’bakozi ba KOICA mu Rwanda bari kumwe n’abanyarwanda bize mu Gihugu cya Korea yepfo bibumbiye mu Muryango ‘’KOICA Rwanda Alumnae Association’’ basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro.

Ni igikorwa cyari kigamije gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro kugirango basobanurirwe amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kumenya uruhare rw’abari abayobozi icyo gihe bagize uruhare muri Jenoside.

Jabo Jean Marie Vianney, Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo yasangije amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’inzira y’umusaraba banyuzemo ariko bakaza kurokorwa n’inkotanyi.

Rugaravu Jean Claude, ni umwe mu banyarwanda bize mu Gihugu cya Korea yepfo basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze biteye agahinda kubona bamwe mu bari abayobozi bashinzwe kurinda no guteza imbere abaturage akaba aribo bagize uruhare mu kwica Abatutsi. Ati: ‘’ Isomo twizemo ni uko Umuyobozi agomba gukunda abo ayobora no kumushyira ku isonga amushakira icyamuteza imbere’’.

KIM Jinhwa, Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda yagaye abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31.

Back