Gatsibo: Abanditsi b’Irangamimerere ku bitaro n’Ibigo nderabuzima bahawe amahugurwa.
Abanditsi b’irangamimerere ku bitaro n’ibigo nderabuzima bahawe amahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga ku kwandika abana bavutse ndetse n’abantu bapfiriye mu bigo by’ubuvuzi mu irangamimerere.
Aya mahugurwa yahawe abayobozi barimo: Abayobozi b’ishami ry’ababyaza n’amaforomo mu bitaro nya Ngarama na Kiziguro, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abakozi bashinzwe kubika amakuru (Data managers) mu bitaro bya Ngarama na Kiziguro.
Mu nzego z’ibanze, abanditsi b’irangamimerere ni: Umuyobozi w’Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ku rwego rw’Umurenge n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari ku rwego rw’Utugari. Mu mahanga, Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Gihugu runaka niwe umwanditsi w’irangamimerere muri icyo Gihugu.
Mu nshingano z’abanditsi b’irangamimerere mu bigo by’ubuvuzi ni: Ukwakira imenyesha ry’abavukiye mu kigo cy’ubuvuzi, gukora inyandiko z’irangamimerere zijyanye n’urupfu ku muntu waguye mu kigo cy’ubuvuzi no gusohora kopi.
Aya mahugurwa yateguwe kubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ikigo cy’Igihugu cy’Irangamuntu n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuvuzi ( RBC) hagamijwe kongerera ubushobozi abanditsi b’irangamimerere mu bigo by’ubuvuzi.
Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko aya mahugurwa azafasha aba bakozi kunoza akazi kabo ka buri munsi ndetse no gufasha Igihugu gukora igenamigambi ry’abaturage.