Gatsibo: Abakuze basaga 5000 basoje amasomo yo gusoma, kwandika no kubara.
Abakuze basaga ibihumbi 5000 bo mu Karere ka Gatsibo bize gusoma, kwandika no kubara bari bamaze umwaka bigishwa, bahawe impamyabushobozi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 25 Kamena 2025, ku rwego rw’Akarere cyabereye mu Murenge wa Ngarama cyitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Abaturage bize gusoma, kwandika no kubara bashimira Ubuyobozi ko bwashyizeho iyi gahunda kugirango bujijure abaturage batigeze bagera mu ishuri ariko ubu nyuma yo kwiga bamenye gusoma, kwandika no kubara.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo hasoje abaturage 5,012 bize gusoma, kwandika no kubara.