Gatsibo: Abakozi b’Akarere bahawe ikiganiro cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu kazi.

Abakozi b’Akarere ka Gatsibo bahawe ikiganiro kuri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu kazi. Iki kiganiro cyatanzwe na Cyizanye Allen, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire/ GMO.

Iki kiganiro cyatanzwe mu rwego rw’ibikorwa byateganyijwe mu cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire cyatangiye kuva taliki ya 9-19 Nzeri 2025 mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘’Ihame ry’Uburinganire, inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye’’.

Muri iki kiganiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe igenzura ry’uyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire yagize ati: ‘’Hirya no hino mu bigo by’imirimo byaba ibya Leta n’ibyigenga haracyagaragara ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, asaba abayobozi n’abakozi kubyirinda’’.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, abakozi b’Akarere bakorera ku cyicaro gikuru cy’Akarere n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yavuze ko iki kiganiro cyafashije abakozi kurushaho gukora ishingano zabo ndetse no kwirinda ibikorwa byose byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu kazi.

Back