Gatsibo: Abakozi b’Akarere bagera kuri 567 barimo 26% by’abagore na 74% by’abagabo.
Mu Karere ka Gatsibo habarurwa abakozi b’Akarere bagera kuri 567 kuva ku urwego rw’Akagari, Umurenge no kubiro by’Akarere. Aba bakozi barimo abagore 147 bangana na 26% n’abagabo bagera kuri 420 bangana na 74%.
Mu bakozi 567 barimo abagera kuri 392 ari abakozi b’Akarere bakorera kuri sitati y’abakozi ba Leta naho abagera kuri 175 bakorera ku masezerano barimo abakozi bunganira akarere mu by’umutekano n’abakozi bashinzwe amashyamba.
Mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Gatsibo ni 14 barimo 3 b’abagore ndetse na 11 b’abagabo.
Imirenge ya Kiramuruzi, Rugarama na Remera iyoborwa n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’abagore.
Mu mashami 11 ari mu Karere ka Gatsibo, amashami 2 ayoborwa n’abagore hakiyongeraho Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere.