Gatsibo: Abakozi ba NCBA basobanuriwe amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abayobozi n’abakozi ba banki ya NCBA basobanuriwe amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, basabwa gukomeza kwiga amateka bubaka Igihugu.
Mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibyiciro bitandukanye bikomeje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro, bagasobanurirwa amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Byumwihariko, abakozi ba NCBA basobanuriwe amateka y’icyahoze ari Komine Murambi n’uruhare rw’uwahoze ari Umuyobozi wayo Gatete Jean Baptiste mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jean Nepo Sibomana, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo akaba n’umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu yabasangije amateka ye n’inzira y’umusaraba yanyuzemo we na bagenzi be ariko bakaza kurokorwa n’Inkotanyi, ubu bakaba bariyubatse.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abakozi ba banki ya NCBA bari biganjemo urubyiruko bavuze ko bishimiye kuba bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko abenshi muri bo bavutse nyuma ya 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa n’Inkotanyi.
Mu rwego rwo kwifatanya n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, boroje imiryango 2 inka zihaka mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangiye muri 2006 na Perezida Kagame.
Ubuyobozi bw’iyi banki buvuga ko buzakomeza kwifatanya n’Akarere ka Gatsibo mu bikorwa bitandukanye mu rwego rwo gukomeza kuzamura iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.