Gatsibo: Abajyanama b’Ubuzima bahawe ibikoresho by’ibanze bizabafasha mu nshingano bafite.

Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Gatsibo basaga 2000 barahuguwe ndetse bahabwa ibikoresho by’ibanze bizabafasha mu nshingano nshya bongerewe kuzo bari basanganywe zo gukurikirana ubuzima bw’abaturage.

Ku wa Gatanu taliki ya 5 Nzeri 2025, mu Karere ka Gatsibo hatangirijwe igikorwa cyo gusuzuma indwara zitandura zizajya zipimwa n’abajyanama b’Ubuzima zirimo umuvuduko w’amaraso na Diebete.

Izi nshingano zahawe abajyanama b’Ubuzima zisanzwe zikorerwa ku bigo nderabuzima, mu rwego rwo kwegereza abaturage serivise, izi ndwara zitandura zizajya zisuzumirwa ku rwego rw’Umudugudu n’abajyanama b’Ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean Leonard yavuze ko gahunda yo gusuzumira indwara zitandura ku rwego rw’Umudugudu bizafasha abaturage kudasiragira cyangwa bakora ingendo ndende bagana ibigo by’ubuvuzi gushaka ubuvuzi.

Iyi gahunda izafasha abaturage kudakora ingendo ndende bajya kwa muganga ahubwo bazajya basuzumirwa aho batuye mu midugudu.

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa abajyanama b’Ubuzima bagera ku bihumbi 2,384 bakorera hirya no hino mu Midugudu igize Akarere uko ari 602.

 

Back