Gatsibo: Abahinzi n’aborozi bagiye kubakirwa ibikorwaremezo bizabafasha guteza imbere ibyo bakora.

Abahinzi bakorera muri koperative Copcuma ihinga ibigori bisimburana na soya mu Murenge wa Rugarama n’akabuga mu Murenge wa Kiziguro bagiye kubakirwa ibikorwaremezo byo kuhira imyaka mu rwego rwo kubasha guhinga igihe cyose cyaba mu gihe cy’imvura n’izuba.

Mu rwego rwo gufasha aborozi kwiteza imbere, mu Murenge wa Kabarore hagiye kubakwa ibikorwaremezo by’amazi bizafasha aborozi kubona amazi y’inka zabo kugirango bazirinde gukora urugendo rurerure zijya gushaka amazi.

Ibi bikorwaremezo bizubakirwa abahinzi n’abarozi bizabafasha guteza imbere ibikorwa bakora birimo iby’ubuhinzi n’ubworozi.

Ibikorwaremezo bigiye kugezwa ku bahinzi n’abaorozi bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi n’ubworozi bizakorwa n’Akarere kubufatanye na ADAP bitewe inkunga na FONERWA bizatwara ingengo y’imari ingana na Miriyari 1,250,870,950 z’Amafaranga y’uRwanda mu gihe cy’imyaka 3.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko ibi bikorwaremezo by’ubuhinzi n’ubworozi bizafasha abahinzi n’abarozi guteza imbere ibikorwa bakora mu rwego rwo gukomeza kuzamura umusaruro.

Back