Gatsibo: Abahinzi b’Umuceri beretswe ikoreshwa ry’imashini mu gusarura.
Ikigo cy’Ubuhinzi n’ubworozi RAB kirakangurira abahinzi b’umuceri gukoresha imashini mu gihe cy’isarura mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’itakara ry’umuceri mu gihe cy’isarura kubera uburyo gakondo bukoreshwa.
Dr Florence Uwamahoro, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda yasabye amakoperative gutangira gukoresha imashini mu gihe cy’isarura no kubona umusaruro mwiza ufite ubuziranenge.
Ni ubutumwa bwahawe abahinzi bibumbiye muri koperative Ubumwe Gatsibo ihinga umuceri mu gishanga cya Rwangingo gifite ubuso bwa hegitari 246 zatunganyijwe zirimo 200 zihingwaho umuceri na 46 z’ibigori.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yavuze ko isarura rikoreshejwe imashini zabugenewe zihutisha akazi kandi hagakoresha abakozi bacye bityo umutungo wa koperative ukarushaho gucungwa neza.