Gatsibo: Abahinzi b’Umuceri bashotse ibishanga kubera ibikorwaremezo by’amazi bubakiwe.

Abahinzi b’Umuceri bahinga mu bishanga byatunganyijwe bya Ntende, Kanyonyomba na Rwangingo ubu bashotse ibishanga batera imbuto y’umuceri.

Igishanga cya Ntende gihingwamo na koperative y’abahinzi b’Umuceri ya Coproriz Ntende ifite icyicaro mu Murenge wa Rugarama, Kanyongomba ifite icyicaro mu Murenge wa Kiramuruzi n’Ubumwe Gatsibo ifite icyicaro mu Murenge wa Ngarama mu Kagari ka Kigasha.

Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026A, mu Karere ka Gatsibo hahinzwe ubuso bwa hegitari 1,311 z’Umuceri mu bishanga bya Rwangingo, Kabyonyomba na Ntende.

Abahinzi b’Umuceri bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko guhinga umuceri byababereye imbarutso y’iterambere rirambye aho mbere batarahinga umuceri bari abakene ariko ubu bahinga umuceri, ugahita ubona abaguzi bakabona amafanga mu buryo bwihuse.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ya 2024/2025, umpuzandengo ku musaruro w’umuceri wa Toni 5.8 kuri hegitari ariko hari abahinzi bamwe babonye umusaruro wa hegitari 7 kuri hegitari.

Abahinzi b’Umuceri bahinga mu bishanga bitatu byatunganyijwe, bavuga ko batajya bahagarara guhinga kubera ibikorwaremezo by’amazi byatunganyijwe bigashyirwa muri ibi bishanga, bakaba bahinga ibihembwe bibiri mu mwaka.

Back