Gatsibo: Abahinzi b’Umuceri barishimira ko babonye umusaruro uruta uwo bari barateganyije.
Abahinzi b’Umuceri bo mu Karere ka Gatsibo barishimira umusaruro babonye muri iki gihembwe cy’ihinga uruta uwo bari bateganyije; bakavuga koi bi byose babikesha imiyoborere myiza yabegerejwe.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’abahinzi b’Ubuceri bibumbiye muri Koperative ubumwe Gatsibo ihinga mu gishanga cya Rwangingo giherereye mu Mirenge ya Ngarama na Gatsibo bahinga ku buso busaga hegitari 300.
Habarurema Etienne, ni umuhinzi w’Umuceri mu gishanga cya Rwangingo muri Koperative Ubumwe Gatsibo avuga ko ahinga kuri hegitari imwe, agasaruraho Toni 7 z’Umusaruro w’Umuceri kuri hegitari ugereranyije na Toni 5.8 zari ziteganyijwe kuri hegitari.
Mu gihembwe cy’Ihinga cya 2025B, mu Karere ka Gatsibo hahinzwe hegitari z’Umuceri 1311 ziri mu bishanga 3 birimo: Ntende giherereye mu Murenge wa Rugarama, Kanyonyomba; gikora ku mIrenge ya Kiziguro, Kiramuruzi na Murambi naho Ubumwe Gatsibo ihinga mu gishanga cya Rwangingo gikora mu Mirenge ya Ngarama na Gatsibo.