Gatsibo: Abahinzi b’umuceri barakangurwa kwifashisha imashini mu gihe cy’isarura.
Abahinzi b’Umuceri mu bakorera mu makoperative ya Coproriz Ntende, Ubumwe Gatsibo na Corimak barakangurirwa gukoresha imishini mu gihe cy’isarura mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umuceri wangirika mu gihe cy’isarura.
Ni ubutumwa bwahawe abahinzi bo muri koperative Ubumwe Gatsibo ikorera mu gishanga cya Rwangingo kuri hegitari 246 zirimo 200 zihingwaho umuceri na 46 zihingwaho ibigori. Koperative ubumwe Gatsibo ifite abanyamuryango 702 barimo abagabo 462 n’abagore 240.
Koperative Ubumwe Gatsibo ifite ikicaro mu Kagari ka Kigasha mu Murenge wa Ngarama, aho umunsi murikabikorwa mu ikoreshwa ry’imashini mu mirimo y’ubuhinzi watangirijwe mu Karere ka Gatsibo.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RAB Dr Florence Uwamahoro arikumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard n’abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi.
Abahinzi b’Umuceri bakanguriwe gukoresha imashini mu buhinzi kuko ikoreshwa mu gihe gito, igakoresha abakozi bacye kandi igakora ibikorwa byinshi.