Gatsibo: Abahinzi - borozi batangiye kwikorera ifumbire y’imborera hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Gatsibo bamaze kwitabira igikorwa cyo kwikorera ifumbire y’imborera hagamijwe gukomeza guteza imbere ubuhinzi burambye bugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyakozwe nyuma yo gukangurira abaturage gahunda yo korerera mu biraro cyane cyane ku borozi bagakoresha ubutaka buto bungana na 30% by’ubutaka bafite naho 70% bugakoreshwa mu buhinzi ariko hibandwa ku bihigwa bishobora gufasha ubworozi kurushaho gutera imbere.

Nyuma yo gutangira guhinga 70% by’ubutaka bafite, hanyuma ubworozi bugakorerwa ku butaka bungana n’ijanisha rya 30%, abahinzi- borozi batangiye kwikorera ifumbire y’imborera kugirango bakomeze kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Umunyaburanga Emmanuel utuye mu Kagari ka Rwikiniro mu Murenge wa Rwimbogo ni umuhinzi - mworozi wabigize umwuga, akaba yororera mu biraro ubundi butaka afite akabuhinga.

Munyaburanga Emmanuel avuga ko yatangiye gukora ifumbire y’imborera ikozwe mu bisigazwa by’ubuhinzi bivanze n’amase y’inka ze, ibyatsi ndetse n’amazi, ati: ‘’ Mbere ntaratangira kwikorera ifumbire y’imborera, wasangaga ibiyikora hafi ya byose mbifite ariko sinarimfite ubwo bumenyi, ugasanga ndajugunya ibyakavuyemo ifumbire. Nyuma y’uko Ubuyobozi budukanguriye kwikorera iyi fumbire nahise mbitangira kandi ubu mbigeze kure’’.

Uyu muhinzi - mworozi avuga ko ikinogo kimwe cy’ifumbire akuramo imodoka za fuso 25 kandi fuzo imwe y’ifumbire ayigurisha ibihumbi 120 by’amafaranga y’uRwanda, murugo aho akorera ibikorwa by’ubworozi ahafite ibyobo by’ifumbire 12. Ati: ‘’ Kugeza ubu mfite ibyobo by’ifumbire 12 kandi icyobo kimwe nkikuramo fuzo 25 z’ifumbire y’imborera, imodoka imwe nkayigurisha ibihumbi 120 by’amafaranga y’uRwanda kandi nanjye mba nayikoresheje mu bikorwa byanjye by’ubuhinzi’’.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buzakomeza ubu bukangurambaga ku baturage mu rwego rwo gukomeza kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

 

Back