Gatsibo: Abahinzi- borozi barakangurirwa kwitabira amasoko akorwa bigizwemo uruhare n’abaturage.

Abahinzi- borozi bo mu Karere ka Gatsibo barakangurirwa kwitabira amasoko akorwa bigizwemo uruhare n’abaturage (Community based procurement approach) mu rwego rwo gukomeza guteza imbere u buhinzi n’Ubworozi.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean Leonard, mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe kubufatanya bwa RAB-SPIU yabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 10 Nzeri 2025.

Iyi nama yari igamije gukangurira abahinzi-borozi kwitabira amasoko akorwa bigizwemo uruhare n’abaturage.

Kugeza ubu, mu Karere ka hamaze gukorwa amakoperative n’amatsinda 8 arimo 6 azatanga ifumbire mborera, 1 igatanga ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka n’imwe (1) isanzwe itubura ubwatsi bw’amatungo. Buri tsinda rigizwe n’abanyamuryango 20 naho koperative igizwe n’abanyamuryango bari hagati y’ijana n’abasaga.

Bimenyimana Eric, Umuhuzabikorwa w’imishinga ya RAB-SPIU mu Karere ka Gatsibo avuga ko iyi gahunda izafasha abahinzi-borozi kugira uruhare mu bibakorerwa ndetse no kunoza serivize bajyaga bahabwa na barwiyemezamirimo ariko ubu bazajya babyikorera.

Ifumbire mborera igiye gutangira gukorwa ubu, izakoreshwa mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B.

Back