Gatsibo: Abahinzi- borozi bakanguriwe gufata ubwishingizi bw’ibikorwa byabo birinda ibihombo.
Abahinzi- borozi bo mu Karere ka Gatsibo barakangurirwa gufata ubwishingizi bw’ibikorwa byabo by’ubworozi n’ubuhinzi, haba umuntu ku giti cye ndetse n’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi hirya no hino mu Karere.
Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 22 Mata 2025 ubwo hakorwaga inama y’ubukangurambaga ku bwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi binyuze muri gahunda ya Leta yiswe: ‘’Tekana urishingiwe muhinzi- mworozi’’.
Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo ubukangurambaga ku bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bumaze gushinga imizi aho inka 1151/1450 zimaze kujya mu bwishingizi biri ku ijanisha rya 79%, ingurube 196/215 biri ku ijanisha rya 91% n’inkoko 1347/2600 nazo zimaze kujya mu bwishingizi.
Ku bijyanye n’ubuhinzi, hegitari 176 z’ibigori zimaze kujya mu bwishingizi, umuceri 2365/2313 bingana ni 102.2% zarishingiwe, ibishyimbo 116/60 zari ziteganyijwe zarishingiwe na hegitari 131/70 za soya nazo zabonye ubwishingizi.
Amakoperative y’ubuhinzi, ubworozi n’abantu ku giti cyabo bamaze kumenya neza akamaro k’ubwishingizi kugirango birinde ibihombo bya hato na hato, bityo Ubuyobozi bw’Akarere kubufatanye na kompanyi z’ubwishingizi zirimo: BK insurance, Sonarwa na Radiant zegereye abaturage basobanurirwa akamaro k’ubwishingizi n’ibihombo bashobora guhura nabyo mu gihe nta bwishingizi bw’ibikorwa byabo bafashe.
Munyaburanga Emmanuel, Perezida wa Koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Ntende giherereye mu Mirenge ya Rugarama, rwimbogo na Gitoki ya Coproriz Ntende akaba n’umuhinzi- mworozi ntangarugero, ahamya ko ubwishingizi bugoboka abahinzi- borozi iyo bahuye n’ibihombo bikomoka ku biza, uburwayi bw’ibihingwa bw’ibyonnyi ndetse no ku matungo, ibi byose bituruka ku mihindagurikire y’ikirere.
Ati: ‘’Iyo abahinzi- borozi bashyize ibikorwa byabo mu bwishingizi, iyo bahuye n’ibihombo barishyurwa ariko iyo nta bwishingizi bwafashwe, ni ibihombo gusa’’.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard asaba inzego zitandukanye z’ubuyobozi gukangurira abahinzi-borozi kwitabira gahunda y’ubwishingizi mu rwego rwo kwirinda ibihombo mu bikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi.