Gatsibo: Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga 17 na ba Noteri 4 barahiriye inshingano.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari baka n’abahesha b’inkiko batari abumwuga bagera kuri 17 ndetse naba Noteri ba Leta 4 barahiriye inshingano zo kunoza inshingano zabo za buri munsi.

Ashingiye ku ngingo ya 58 y’Itegeko Nomero 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’abahesha b’inkiko; ashingiye ku ngingo ya 3 y’Itegeko Nomero 017/2023 ryo ku wa 30/03/2023 rihindura itegeko Nomero 13bis/2014 ryo kuwa 21/05/2014 rigenga umurimo w’ubunoteri;

Ashingiye ku bubasha yahawe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, bwo kwakira indahiro y’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga na ba Noteri; Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yakiriye indahiro y’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga 17 na banoteri 4 bose bazatanga serivise ku baturage.

Banteziminsi Albert, umwe mu barahiriye inshingano z’Ubunoteri yavuze ko indahiro barahiye ifite icyo ivuze ku gutanga serivize nziza kandi yihuse ku baturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abarahiriye kuba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga na ba Noteri kuzatanga serivise nziza kandi yihuse ku baturage, igamije gushyira umuturage ku isonga.

Back