Gatsibo: Abagore basabwe kuba imbarutso y’iterambere ry’Umuryango hirindwa amakimbirane.
Abagore mu mu Karere ka Gatsibo basabwe kuba imbarutso y’iterambere ry’Umuryango hirindwa amakimbirane mu rwego rwo kugira umuryango uteye imbere kandi utekanye.
Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro wari ufite insanganyamatsiko igira iti: ‘’Umugore ni uw’agaciro’’.
Uyu munsi witabiriwe n’Abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abafatanyabikorwa batandukanye, inzego z’Umutekano n’abaturage. Uyu munsi wizihirijwe mu mirenge igize Akarere aho ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Gasange mu Kgari ka Teme.
Umunsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugor wo mu cyaro waranzwe n’imbyino, imivugo, ubuhamya n’ubutumwa butandukanye; byose bisingiza imiyoborere myiza yasubije umugore agaciro.
Ingabire Marie Chantal, Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu yashimiye imiyoborere myiza y’Igihugu yasubije umugore agaciro, asaba abagize umuryango kwirinda amakimbirane ahubwo bagakora ibikorwa biteza imbere umuryango.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimiye abagore biteje imbere ndetse bagafasha n’abandi kwiteza imbere. Yasabye abagabo gukomeza gufatanya n’abagore babo kubaka umuryango utekanye.
Ku munsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro, abagore bagera ku 149 barahembwe barimo: 7 bo ku rwego rw’Akarere, 39 bo ku rwego rw’Imirenge, 49 bo ku rwego rw’Utugari na 54 b’abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Umudugudu.
Ku munsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro, haremewe inka 21 , ihene 21, ingurube 9, Gaz 4, amashyiga ya rondereza 13, imashini z’ubudozi 26, igare 1 n’ibikoresho byo munzu birimo ibiryamirwa n’ibindi.