Gatsibo: Abagize urwego rwa DASSO 2 bashyizwe ku rwego rw’Akagari.
Mu rwego rwo kongerera ubushobozi urwego rw’Akagari, hashyizweho DASSO 2 bahoraho bagiye gufatanya n’Ubuyobozi bw’Akagari mu gutanga serivisi zihuse, gukemura ibibazo by’abaturage no kwimakaza umuco w’Isuku. Biyongera ku Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari na SEDO basanzwe kuri urwo rwego.
Abakozi bagize urwego rwunganira Akarere mu mutekano ruzwi kw’izina rya DASSO rwajyaga rukorera ku rwego rw’Akarere kugeza ku Murenge rufasha ubuyobozi gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zitandukanye zifasha gushyira umuturage ku isonga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko Ubuyobozi bw’Akarere kubufatanye n’izindi nzego bwafashe icyemezo cyo kumanura serivise z’umutekano zikorwa n’abagize n’urwego rwa DASSO kugera ku Kagari, ati: ‘’ Ubundi abagize urwego rwa Dasso bakoreraga ku Karere n’Umurenge, ariko twabonye ko ari byiza kumanura izi serivise kugera ku Kagari’’.
Aya makuru yatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere mu nama y’Umutekano yaguye y’Akarere yabaye kuri uyu wa mbere taliki ya 9 Gashyantare 2026.
Urwego rw’Akagari rusanganywe abakozi 2 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage uzwi kw’izina rya SEDO , ubu kungutse abandi bakozi 2 b’urwego rwunganira Akarere mu mutekano.
Imwe mu nshingano nyamukuru y’aba bakozi b’urwego rwa DASSO rwunganira Akarere mu mutekano bajyanywe ku Kagari nugufatanya n’abakozi b’Akagari gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage no kwihutisha serivise zihabwa abaturage.
Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo hari abakozi b’Urwego rwa DASSO bagera kuri 209 barimo abagore 48 n’abagabo 161.