Gatsibo: Abagize Komite za PAM zatowe bahawe amahugurwa ku mikorere.

Abagize komite za Pan African Movement (PAM) mu Karere ka Gatsibo bahawe amahugurwa agamije kumenya imikorere n’imikoranire y’izi komite zatowe ku rwego rw’Akarere n’Imirenge. 

Aya mahugurwa yateguwe n’Ubuyobozi bukuru bw’uyu muryango agamije gutanga umurongo w’imikorere y’izi komite no kurushaho guhesha umunyafurika agaciro no kwigira.

Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi wa’’ Pan African Movement’’ mu Karere ka Gatsibo yasabye abagize Komite z’uyu muryango ku rwego rw’Akarere n’Imirenge ko izi nshingano ari iz’ubukorerabushake, ati: ‘’Izi nshingano twatorewe n’iz’ubukorerabushake kandi murabizi ko mu gihugu cyacu bwagize umusaruro ukomeye cyane’’.

Mu butumwa bwagarutsweho n’intumwa za Pan African Movement ishami ry’u Rwanda ndetse n’abitabiriye aya amahugurwa, ni ukugira Afurika ikungahaye kandi ikize no gushyira hamwe nk’Abanyafurika tugamije kwishakamo ibisubizo no kwigira.

Muri aya mahugurwa, hagaragajwe inkomoko ya ‘’Pan African Movement’’ n’ishusho rusange y’uyu muryango.

Mu biganiro byatanzwe muri aya mahugurwa, birimo: Ishusho rusange y’Umuryango wa ‘’Pan African Movement’’ , Kwigira  no kwihesha agaciro: Inzira yo kuvana Afurika mu guhora iteze amaboko.

Aya mahugurwa cyabaye ku wa Gatandatu taliki ya 10 Gicurasi 2025 akaba yari tabiriwe n’abantu 59 barimo 17 bo ku rwego rw’Akarere na 42 ku mirenge.

 

Back