Gatsibo: Abagize Komite y’abana basabwe kuzaba intumwa nziza kuri bagenzi babo.
Abagize Komite nyobozi y’ihuriro ry’abana mu Karere ka Gatsibo basabwe kuza intumwa nziza kuri bagenzi babo bahagarariye hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Gatsibo n’umusemburo w’iterambere ry’abana.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Mukamana Marceline ubwo yitabiraga amatora y’abagize Komite nyobozi y’ihuriro ry’abana ku rwego rw’Akarere.
Muri aya matora, hatowe abana 6 bagize Komite y’ihuriro ry’abana ku rwego rw’Akarere barimo: Perezida, visi perezida, umunyamabanga, Umujyanama wa mbere, umujyanama wa kabiri n’uhagarariye abafite ubumuga.
Ingabire Uwera Gorethe, w’imyaka 14 niwe watowe kuyobora Komite nyobozi y’ihuriro ry’abana ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo. Akomoka mu mudugudu wa Rukira mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki, akaba yiga mu maka wa 3 w’amashuri yisumbuye kuri GS Nyamirama.