Gatsibo: Abagize Komite Nyobozi basabwe gushyira umuturage ku isonga no gukorera hamwe.

Mu muhango wo kurahirira inshingano zibashyira mu nshingano,abagize Komite Nyobozi y’Akarere basabwe gushyira umuturage ku isonga no gukorera hamwe hagamijwe kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko akaba n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Gatsibo ubwo yitabiraga uyu muhango kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Ugushyingo 2021.

Abayobozi barahiriye kuyobora Akarere ka Gatsibo mu gihe cy’Imyaka itanu barimo Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Sekanyange Jean Leonard Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu na Mukamana Marceline ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu muhango w’irahira ry’abagize komite nyobozi y’Akarere ka Gatsibo burimo guhangana no kuziba icyuho cyatewe n’icyorezo cya Covid19 aho ibikorwa byinshi byafunze imiryango ubukungu bw’abaturage bukagabanuka,ibi bizakemurwa no gukangurira abaturage kongera imbaraga mu mikorere hagamijwe kuzahura ubukungu.

Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Gatsibo yavuze ko abayobozi barahiriye inshingano zo kuyobora Akarere bashyira imbaraga mu kuzahura ubukungu bw’abaturage,ati’’Mugomba guhangana n’icyuho cyatewe n’icyorezo cya Covid19 no kwesa imihigo y’Akarere’’.

Muri uyu muhango kandi hakozwe ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gatsibo n’Umuyobozi w’Akarere watowe n’ihererekanyabubasha hagati y’Inama Njyanama yasoje manda na Komite nshya.

Uwari Prezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo isoje manda yagaragarije uwamusimbuye ibikorwa by’ingenzi bizitabwaho birimo gukurikirana imicungire y’amarimbi, igishushanyombonera cy’umujyi wa Kabarore,Ngarama na Kiramuruzi.

Uyu muhango w’irahira ry’abagize komite nyobozi y’Akarere yitabiriwe na Prezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare ariwe wanarahije aba bayobozi,Intumwa ya Guverineri w’Intara y’iburasirazuba,abagize inama y’umutekano,abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo n’abayobozi b’amashami ku Karere.

Back