Gatsibo: Abagize irondo ry’umwuga basabwe gukorana ubunyangamugayo bakunda abo bakorera.
Abagera kuri 342 bagize irondo ry’umwuga mu Mirenge ya Gatsibo, Ngarama na Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo basabwe kunoza akazi bakorera abaturage kugirango intego y’uru rwego igerweho neza.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 12 Gashyantare 2019 aho inama yahuje abagize irondo ry'umwuga bagera kuri 342 n'inzego z'Umutekano zikorera mu Karere ka Gatsibo,ikaba yabereye mu Murenge wa Ngarama
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Gatsibo Majoro John Rutagambwa yasabye abagize irondo ry'umwuga b'Imirenge ya Gatsibo, Ngarama na Nyagihanga kuba ijisho ry'Igihugu hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’umuturage.
LT Col. Gibert Karasira, Umuyobozi w'Ingabo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare yasabye abagize irondo ry'umwuga gukorana ikinyabupfura mu kazi kabo no gukunda abo bashinzwe kurinda (Abaturage).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama Jean Claude Rugaravu yavuze ko kuva irondo ry’Umwuga ryashyirwaho,ibyaha birimo ubujura,ubusinzi byagabanutse kuko bagira uruhare mu kubikumira.
Bimwe mu byifuzo irondo ry’umwuga bifuza birimo kongererwa ibikoresho by'Akazi birimo imyambaro y’Akazi,ikote ry’imvura,ibyombo n'imodoka y'irondo.