Gatsibo: Abagize ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa bahuriye mu nama.
Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Ukwakira 2025, mu Karere ka Gatsibo hateranye inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ryahurije hamwe abagera kuri 300 baturutse mu byiciro bitandukanye by’abaturage.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwahisemo inzira y’Ubumwe, ubwiyunge n’Ubudaheranwa kugira ngo rwubake Igihugu gishingiye ku ndangagaciro, ubuyobozi bwiza n’iterambere rirambye. Kugira ngo uru rugendo rukomeze kandi rusigasirwe, hakenewe ubufatanye bw’abayobozi bose b’igihe cyahise n’ab’ubu mu rwego rwo gusangira ubunararibonye, kongera imbaraga mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa no gufatanya mu bikorwa biteza imbere abaturage n’Igihugu muri rusange.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarrere ka Gatsibo yasabye ibyiciro bitandukanye by’abayobozi gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa hirya no hino mu Karere.
Kapiteni Arthur Eleazar, Umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere yatanze ikiganiro cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa yasabye abagize ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa gukomeza kwirinda icyakongera gutandukanya abanyarwanda ahubwo bakarushaho gukora ibikorwa byo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.
Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa mu mwaka wa 2024, harimo gukomeza kwigisha urubyiruko gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kurwigisha amateka y’Igihugu. Urubyiruko rugera ku 174,520 rwo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ubumenyangiro bahawe ikiganiro cya Ndi Umunyarwanda.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo Sibomana Saidi wari n’Umushyitsi mukuru, yasabye abagize ibyiciro bitandukanye by’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa kuba imbarutso y’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa kugirango abanyarwanda batazongera gusubira mu mateka mabi yaranze Igihugu cyacu.
Ati: ‘’ Twebwe turi hano tugize ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Akarere tugomba kuba bandebereho aho dutuye, aho dukorera ndetse nabo dukorana nabo, tukirinda icyakongera gutandukanya abanyarwanda’’.
Gasana Richard, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo akaba n'Umuyobozi w'ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu Karere yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kwisuzuma aho tugeze muri gahunda y'ubumwe n’ubwiyunge ndetse hagafatwa imyanzuro yo gukomeza kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda.