Gatsibo: Abagize ihuriro Nyarwanda ry’Amakoperative bashyikirije uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu ifite agaciro ka Miriyoni 12 Frw.
Abagize urugaga Nyarwanda ry’Amakoperative mu Rwanda bashyikirije uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye inzu bamwubakiye mu rwego rwo kumufata mu mugongo mu minsi 100 cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi; ifite agaciro ka Miriyoni 12 z’amafaranga y’uRwanda.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 18 Kamena 2025 cyabereye mu Kagari ka Cyabusheshe mu Murenge wa Gitoki.
Mukarusagara Verena, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wubakiwe inzu n’Ihuriro Nyarwanda ry’Amakoperative mu Rwanda akaba atuye mu Kagari ka Cyabusheshe mu Murenge wa Gitoki; ati: Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda udukunda, ndamushimira cyane ko yanyubakiye inzu binyuze mu ihuriro ry’amakoperative mu Rwanda; ubu ndongeye mbaye inkumi’’.
Mulisa Jeanettee, Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative mu Rwanda yavuze ko bihaye gahunda ya buri mwaka ko bazajya bubakira inzu uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye, ati: Turashimira Ubuyobozi bw’Akarere twafatanyije gutoranya umuturage utushoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; tuzakomeza kumuba hafi kuburyo buri mezi atatu tuzajya tumusura’’.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimiye abagize urugaga Nyarwanda rw’Amakoperative ku gikorwa cyiza bakoze cyo kubakira umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye’’.