Gatsibo: Abagize Dasso basabwe gukorana n’izindi nzego mu rwego rwo kunoza ishingano zabo.

Abagize urwego rwa Dasso mu karere ka Gatsibo basabwe kongera imbaraga mu gukangurira abaturage kwirinda no gukumira icyorezo cya korona virusi mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Ibi babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Nzeri 2021 mu nama yabahuje mu rwego rwo gusaba abagize urwego rwa Dasso mu karere ka Gatsibo gukomeza indangagaciro zabo no kurushaho kugira ikinyabupfura imbere y’abaturage.

Urwego rwunganira Akarere muby’umutekano DASSO rufite abadasso 94 barimo abagore 12 n’abagabo 82 bakorera mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo.

Mu rwego rwo kwiteza imbere no kugira imibereho myiza yabo,mu mwaka wa 2015 abagize urwego rwa DASSO bashinze ikigega cyo kwizigamira aho buri munyamuryango yishyuraga ibihumbi 2500,kugeza ubu bamaze kwizigamira miriyoni 15,712,424 z’amafaranga y’uRwanda.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo CIP Eugene Musomera yasabye abagize urwego rwa DASSO gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa, ubujura, gusambanya abana n’iterabwoba rishobora guturuka hanze y’Igihugu.

CIP Eugene Musonera, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo yavuze ko kugirango ibyaha bitandukanye bikumirwe, hagomba kubaho guhanahana amakuru n’izindi nzego z’ubuyobozi kugirango bikumirwe hakiri kare bitaraba.

Rigati Rugiranka Gaspard,Umuyobozi wa DASSO mu karere ka Gatsibo yavuze ko abagize urwego rwa Dasso rwunganira Akarere mu mutekano bashimira Ubuyobozi bw’Akarere uburyo bitabwaho binyuze mu kuzamurwa mu ntera,guhabwa ibikoresho by’Akazi birimo mudasobwa ku rwego rw’Akarere n’Umurenge na telephone y’itumanaho(CUG).

Bimwe mu byifuzo abagize DASSO bagaragarije Umuyobozi w’Akarere birimo kuba bagira icumbi aho bakorera kuko rishobora kuborohereza kuzuza inshingano zabo bafatanyamo n’izindi nzego z’Ubuyobozi zirimo no gucunga umutekano w’abaturage.

Back