Gatsibo:Abagize ameza y’imihigo bishimiye uburyo imihigo 2018/2019 yesejwe bamurikirwa n’imbanzirizamushinga ya 2019/2020.
Abagize ameza y’imihigo mu Karere ka Gatsibo barishimira imbaraga n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye zashyizwe mu gukurikirana imihigo y’umwaka ushize w’ingengo y’imari 2018/2019
Ibi byatangajwe na Prezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Nyakanga 2019,mu inama yahuje abagize Inama Njyanama y'Akarere, Komite Nyobozi y'Akarere n'abafatanyabikorwa
Rukemanganizi Cyprien,Prezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yavuze ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye zikorera mu Karere bwatumye akazi ko kwesa imihigo kihuta hagamijwe kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage
Inama yateranye yari igamije kurebera hamwe uko imihigo y'Akarere y'Umwaka w'ingengo y'imari 2018/2019 yesejwe no kungurana ibitekerezo ku mbanzirizamushinga (Draft) y'imihigo y'Akarere 2019/2020.
Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yahishuye ibanga ryo gukorera hamwe nk’itsinda ry’abakozi b’Akarere ayobora ko byihutisha ishyirwa mu bikorwa no kwesa imihigo ku gihe.
Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2018/2019,Akarere ka Gatsibo kashyize imbere ubufatanye n’itangazamakuru hagamijwe kumenyekanisha imihigo binyuze ku maradio atandukanye,televiziyo,ibinyamakuru byandika n’imbuga nkoranyambaga hagamijwe kumenyesha abaturage ibibakorerwa
Gahunda y’ameza y’imihigo yabaye intwaro yo kwesa imihigo mu Karere ka Gatsibo aho abagize Inama Njyanama,komite nyobozi y’Akarere n’abafatanyabikorwa bahura bakarebera hamwe icyateza imbere Akarere.