Gatsibo: Abagera ku bihumbi 70 bagiye guhabwa amashyiga arondereza ibicanwa

Abaturage ibihumbi mirongo irindwi bo mu karere ka Gatsibo bagiye guhabwa amashyiga ya rondereza akoresha ibicanwa bicye ugereranyije n’ibyakoreshwaga mu miryango itandukanye y’abaturage bagize Akarere ka Gatsibo

Aya mashyiga arondereza ibicanwa agiye gutangwa n’Umushinga wa ‘’Rwanda for Peace and Progress (RPP)’’ ugiye gutangira gukorera mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo.

Uyu mushingwa wo guha abaturage amashyiga ya rondereza akoreshwa ibicanwa bicye, watangijwe mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa gatanu taliki ya 8 Nyakanga 2022 aho washyizwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonald.

Ku ikubitiro,mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2022/2023 umushinga wa Rwanda for Peace and Progress uzatanga amashyiga ibihumbi 22 ku baturage b’Akarere ka Gatsibo bari mu kiciro cya mbere,icya kabiri n’icya gatatu cy’ubudehe hagamijwe kubungabunga neza ibidukikije.

Ndatimana Patrice, Umuhuzabikorwa w’Umushinga utari uwa Leta ‘’Rwanda for Peace and Progress/RPP yavuze ko amashyiga ya rondereza azafasha abaturage gukoresha ibicanwa bicye bakirinda kwangiza ibidukikije bashaka ibicanwa birimo inkwi n’amakara.

Ati’’ Uyu mushinga uzafasha abaturage gukoresha ibicwana bicye kandi ku giciro gito,urugero umuturage waguraga inkwi z’ibihumbi 4 mu cyumweru azajya akoresha amafaranga 1,000 gusa andi ayazigame amufashe kwiteza imbere’’.

Sekanyange Jean Leonald, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko amashyiga ya rondereza aje gufasha abaturage gukoresha ibicanwa bikeya cyane cyane inkwi n’amakara, kurengera ibidukikije no kugira isuku kuko ayo mashyiga atagira umwotsi.

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa ubuso bwa hegitari ibihumbi 12,454 bw’amashyamba harimo aya leta ndetse n’ayabaturage,aya mashyamba atewe ku misozi ahantu hahanamye n’ibiti bivangwa n’imyaka biterwa mu mirima y’abaturage.

Back