Gatsibo: Abafite ubumuga bibumbiye mu makoperative batewe inkunga mu bikorwa bakora.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, Akarere ka Gatsibo kateye inkunga amakoperative 4 y’abantu bafite ubumuga mu rwego rwo kubafasha gukomeza gutera imbere binyuze mu bikorwa bakora.
Mu nkunga batewe, irimo guhabwa miriyoni imwe y’amafaranga y’uRwanda kuri buri koperative; bivuze ko hatanzwe miriyoni 4 z’amafaranga y’uRwanda zabafashije gukomeza guteza imbere ibikorwa byabo bakora.
Amakoperative y’abantu bafite ubumuga yatewe inkunga ni: Tuzamurane yo mu Murenge wa Nyagihanga, Twisungane yo mu Murenge wa Muhura, Tubeho neza yo mu Murenge wa Murambi na Nyapicu yo mu Murenge wa Gatsibo.
Usibye inkunga y’amafaranga bahawe, abantu bafite ubumuga bagera kuri 163 bahawe ingunganira ingo zabafashije gushobora gukora ingendo zitandukanye bajya cyangwa bava mu bikorwa bakora by’iterambere.
Hashingiwe ku ibarura rusange ry’Abaturage rya 2022 ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’ibarurishamibare /NISR ryagaragaje ko, mu Karere ka Gatsibo habarurwa abantu bafite ubumuga bagera ku 16,420 barimo abagabo 7,614 n’abagore 8,806.
Mu bindi bikorwa bifasha abantu bafite ubumuga bo mu Karere ka Gatsibo, boroherejwe kubona inzira mu nyubako zitandukanye zubakwa hirya no hino zaba iza Leta n’abikorera n’ubwiherero bwagenewe abafite ubumuga byose ni gahunda ya Leta yashyizweho ifasha abantu bafite ubumuga.