Gatsibo: Abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’Abaturage.
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Ni ubutumwa bwatanzwe na Perezida w’inama Njyanama y’Akarere Sibomana Saidi ubwo hakorwaga inama y’inteko rusange y’abafatanyabikorwa b’Akarere, agaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’umuturage.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yasabye abafatanyabikorwa b’Akarere ko bagomba kwibanda ku gukemura ibibazo byugarije abaturage birimo: Ku tagira amacumbi, ubwiherero, ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe, gukura abaturage mu bukene no gukangurira abaturage kurushaho kunoza isuku n’isukura.
Ati: ‘’ Bafatanyabikorwa bacu, ndabasaba ko mu iteganyabikorwa ryanyu ry’umwaka utaha wa 2025/2026 twafatanya mu kibazo cyo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, nibwo tuzaba dufashije Umukuru w’Ighugu mu ntego ze zo guteza imbere umuturage’’.
Mu rwego rwo gutegura igenamigambi ry’umwaka wa 2025/2026, abafatanyabikorwa barikumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere baganiriye mu matsinda y’Ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza hagamijwe guhuriza hamwe ibikorwa bizashyirwa mu igenamigambi ry’Akarere ry’umwaka utaha.
Akarere ka Gatsibo gafite abafatanyabikorwa bagera kuri 70 barimo abakora ibikorwa byabo byo mu bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza, byose bikorwa bigamije guteza imbere umuturage no kumushyira ku isonga.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, ihuriro ry’abafatanyabikorwa bakoze ibikorwa bitandukanye bifite agaciro gasaga miriyari 8 z’amafaranga y’uRwanda mu rwego rwo kunganira ingengo y’imari y’Akarere.