Gatsibo: Abadepite baragenzura iterambere ry’Imijyi, Imiturire n’imikoreshereze y’Ubutaka.
Kuva taliki ya 24-29 Ugushyingo 2025, Abadepite bo mu Nteko Ishingamategeko y’uRwanda bari mu gikorwa cyo kugenzura ibikorwa by’Iterambere ry’Imijyi, Imiturire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Karere ka Gatsibo.
Iki gikorwa kirimo gukorerwa hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo aho Intumwa za rubanda ziganira n’ibyiciro bitandukanye ku rwego rw’Umurenge hasuzumwa imiterere y’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’Ubutaka.
Muri uru ruzinduko rw’Abadepite bo mu Nteko ishingamategeko y’uRwanda kandi baganira n’abaturage mu rwego rwo kwakira, kumva no gukemura ibibazo by’abaturage hagamijwe gukomeza gushyira umuturage ku isonga.
Ubwo yasuraga Umurenge wa Ngarama, Depite Muhakwa Valens yavuze ko kwegera abaturage bigamije kumva icyo umuturage asaba kandi akabona igisubizo cy’ikibazo yari afite.
Depite Tumushime Francine, ubwo yasuraga imirenge ya Kiramuruzi na Kiziguro yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu Miryango kuko ahari ayo makimbirane nta terambere rihaboneka.