Gatsibo: Abadepite bakanguriye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu Miryango kuko adindiza iterambere.
Taliki ya 25 Ugushyingo 2025 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina, Abadepite bifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere n’ abafatanyabikorwa batandukanye mu gukangurira abaturage kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abadepite barimo Depite Muhakwa Valens na Depite Tumushime Francine bose bakanguriye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu muryango kuko abayafite abasubiza inyuma mu iterambere ry’imibereho myiza y’abagize umuryango.
Ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina bufife insanganyamatsiko igira iti: ‘’ ‘’Twubake umuryango uzira ihohotera’’. Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzasozwa taliki ya 10 Ukuboza 2025.
Depite Muhakwa Valens, Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta yasabye abaturage kwirinda ikintu icyaricyo cyose cyatuma amakimbirane yinjira mu muryango kuko atuma nta nterambere ry’abawugize ribaho.