Gatsibo: Abadepite bagize komisiyo y’imari n’umutungo by’Igihugu bashimye imikoreshereze y’ingengo y’imari mugihe cya amezi 6.

Abadepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda bagize komisiyo y’imari ya leta n’umutungo by’Igihugu barishimira ko Akarere ka Gatsibo kakoresheje neza ingengo y’imari 2018/2019 mugihe cya amezi atandatu ku kigereranyo cya 56%.

Uruzinduko rw’intumwa za rubanda rwabaye kuri uyu wa 5 Werurwe 2019, rwari rugamije kureba uburyo ingengo y’imari ya 2018/2019 ikoreshwa n’uburyo yakoreshejwe mugihe cy’amezi atandatu ashije y’umwaka.

Depite Murumunawabo Cecile yavuze ko inteko ishingamategeko y’u Rwanda muri komisiyo y’imari n’umutungo bya leta ifite inshingano zo kureba uburyo ingengo y’imari yatowe ikoreshwa, bakajya inama n’ubuvugizi ahari ibibazo.

Mu mwaka y’ingeno y’imari 2018/2019, Akarere ka Gatsibo kahawe ingengo y’imari ingana na miliyari 15 zisanga, nyuma yo kuyivugurura hatowe asanga miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yabwiye intumwa za rubanda ko muri aya amezi atandatu ashize y’umwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 nta mbogamizi Akarere ka Gatsibo kigeze kagira ku ngengo y’imari.

Back