Gatsibo: Abacururiza mu isoko rito rya Rwankuba bavuga ko batakigorwa no kwanura ibicuruzwa byabo mu gihe imvura iguye.

Abaturage bacururiza mu isoko rito ryo mu Kagari ka Rwankuba mu Murenge wa Murambi bahamya ko kabagiriye umumaro haba mu bucuruzi bakora ndetse no kubarinda kunyagirwa kwa hato na hato mu gihe cy’imvura.

Iri soko ryubatswe n’Akarere ka Gatsibo mu mihigo y’Umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 kuba rikaba ryaratangiye kubyazwa umusaruro n’abaturage.

Uwamwezi Chiristine, ni umwe mu bahakorera ubucuruzi buciriritse akaba n’umwe mu bayobozi biri soko; avuga ko ashimira Ubuyobozi bw’Akarere bwabubakiye isoko rigezweho bakava hanze aho bacururizaga mbere, Ati: ‘’ Turashimira Ubuyobozi bwumvise icyifuzo cyacu bakatwubakira isoko ryiza, ubu ntitukinyagirwa nka mbere, imvura yaragwaga tugakorwa no kwanura ibicuruzwa byacu’’.

Aba bacuruzi bavuga ko bishatsemo ubushobozi bwo kwigurira umuriro w’amashanyarazi kugirango bakorere ahabona, kwishyura umuzamu ndetse no kwishyira hamwe bagakora itsinda ryo kuzigama no kugurizanya.

Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo hari udusoko duto (Selling Points) 3 mu Mirenge ya Rugarama, Murambi na Gatsibo.

Back