Gatsibo: Abacitse ku icumu barasaba ko muri Kiliziya ya Kiziguro hashyirwa ibimenyetso byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Buri mwaka taliki ya 11 Mata, mu Karere ka Gatsibo hakorwa umuhango wo kwibuka abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi haba hari n’imibiri yabonetse igashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kiziguro.

Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Mata 2023, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kiziguro habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda witabiriwe n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro, inzego zUmutekano n’abaturage muri rusange.

Hatanzwe ubuhamya butandukanye bugaragaza ubuzima bushaririye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi banyuzemo mu gihe cya Jenoside, uburyo bomowe ibikomere haba ku mubiri no kumutima n’uburyo bamaze kwiyubaka.

Uwihanganye Didier Emmanuel ni umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside abatutsi mu Karere ka Gatsibo, yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo na bagenzi be mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Abacitse ku icumu barashimira Leta uburyo ikomeza kubitaho bakavurwa, bakubakirwa amacumbi mashya, urubyiruko rukajyanwa mu mashuri ndetse bakaba bafite umutekano usesuye nta vangura riri mu gihugu.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yihanganishije abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, abasaba gukomera muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye.

Mu izina ry’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, Perezida w’Umuryango Ibuka Jean Nepo Sibomana yasabye ko muri Kiliziya ya Kiziguro yiciwemo abatutsi benshi hakubakwa ibimenyetso byo Kwibuka Jenoside kugirango aya mateka atazibagirana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni y’Akarere ka Gatsibo muri Guverinoma Amb. Nyirahabimana Solina yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kwihanganisha abacitse ku icumu, ukaba n’umwanya wo kuvuga amateka mabi  yaranze u Rwanda akageza no kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati ‘’ kwibuka ni umwanya wo kwihanganisha abacitse ku icumu, ukaba n’umwanya wo kuvuga amateka mabi yaranze u Rwanda akageza no kuri Jenoside yakorewe abatutsi no gutera intambwe yo kwiyubaka kubera imiyoborere myiza dufite ubu’’.

Kugeza ubu, urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kiziguro rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’abatutsi igera ku 20,127 irimo iyashyinguwe ubu igera kuri 6 yabonetse mu mirenge wa Rugarama na Kiziguro.

Back