Gatsibo: Ababyeyi basabwe kuba aba mbere mu kurinda abana babo ihohoterwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko imibare y’abana b’abakobwa b’abangavu basambanywa bakanaterwa inda z’imburagihe zagabanutse kubera ingamba zafashwe n’ubuyobozi zinyuze mu bukangurambaga butandukanye bukorwa.

Ubu ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard taliki ya 21 Kamena 2025 ubwo hizihizwaga umunsi w’Umwana w’Umunyafurika ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘’Ndera neza, Nkure neza’’.

Uyu munsi wizihirijwe mu Kagari ka Rwikiniro mu Murenge wa Rwimbogo, ukaba waritabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, abafatanyabikorwa bafite mu nshingano kurinda no kurengera umwana, ababyeyi n’abana.

Uyu munsi waranzwe n’ubutumwa butandukanye, imbyino, indirimbo ndetse n’imikino y’abana bato byose byatangaga ubutumwa bwo kurinda no kurengera umwana.

Aganira n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko umwana w’umunyafurika agomba kugira uburenganziza bwose umwana akenera burimo no kurindwa ihohoterwa iryariryo ryose. 

Back