Gatsibo: Ababyeyi barasabwa kwitegura neza ifungura ry’amashuri mu gihembwe cya 1 cy’umwaka wa 2025/2026.
Ababyeyi bafite abana biga barakangurirwa kwitegura neza ifungura ry’abanyeshuri riteganyijwe taliki ya 8 Nzeri 2025 mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2025/2026 kikazasozwa taliki ya 19 Ukuboza 2025.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Mukamana Marceline ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki mu nteko z’abaturage zabaye taliki ya 26 Kanama 2025.
Bamwe mu babyeyi bafite abanyeshuri bazafungura mu gihembwe cya mbere cy’amashuri mu mwaka wa 2025/2026, bavuga ko batangiye kwegeranya ibikoresho nkenerwa bizafasha abana babo gufungura ku munsi wa mbere w’itangira ry’Igihembwe cya mbere.
Biteganyijwe ko igihembwe cya mbere cy’amashuri ya 2025/2026 kizatangira taliki ya 8 Nzeri 2025 kizasoza taliki ya 19 Ukuboza 2025.